ABO TURI BO

INTANGIRIRO

  • Urugaga rw’abikorera rwashinzwe mu mwaka ma 1999 rusimbura icyahoze ari Chambre de Commerce et d’Industrie, rukaba ruhuriyemo abikorera bibumbiye mu mahuriro y’imirimo inyuranye irimo ubucuruzi, serivisi, inganda, imyuga, ubukorikori, ubuhanzi n’ubugeni, ubukerarugendo, ibigo by’imari, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, …
  • Intego nkuru y’urugaga PSF ni uguhagarira abikorera no kubakorera ubuvugizi kugira ngo babe inkingi mwikorezi y’iterambere ry’igihugu , hagamijwe kwigira no kwihesha agaciro nk’abanyarwanda;
  • Ubu urugaga rwubatse inzego zarwo ziruhagarariye kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku murenge ndetse naburi kagali karahagarariwe.

Inshingano :

Kugira ngo urwego rw’abikorera rwaguke kandi rukore umurimo unoze, rufite inshingano zo Guhagararira no Kuvuganira  abikorera hatangwa serivisi zifite akarusho ku banyamuryango kugira ngo ubucuruzi bwabo butere imbere; naho icyerekezo cyarwo akaba ari ukugira ubucuruzi bwunguka bugeza igihugu ku iterambere rirambye.

Icyerekezo cya PSF  (Vision): Kuba ikigo kibasha kwibeshaho mu bijyanye n’imari kandi kibasha guteza imbere ubukungu bushingiye ku bikorera.

Intego rusange (Icyo Urugaga rw’Abikorera rumaze):

  • Kurengera no guhagararira inyungu z’abikorera haba mu gihugu cyangwa mu mahanga, duhereye aho bakorera (Umurenge, Akarere) ;
  • Guha abanyamuryango urubuga bavugiramo , bagahuza ibitekerezo ku bijyanye n’imikorere yabo, imikoranire y’abikorera n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta n’uburyo birushaho kunozwa (Public&Private Dialogue – PPD) hagamijwe iterambere ry’imirenge-Akarere bakoreramo by’umwihariko n’iry’igihugu muri rusange ;
  • Gutanga serivisi zo guteza imbere abikorera binyuze mu bigo bitanga serivisi zo guteza imbere ubucuruzi n’ubujyanama mu by’ubucuruzi ;
  • Korohereza ubucuruzi binyuze mu kwegereza abantu amasoko no gukora ubujyanama mu by’ishoramari n’ikoranabuhanga mu bikorera  no kubafasha kumenyekanisha ibyo bakora.
  • Gutegurira abikorera imurikagurisha EXPO rimwe cyangwa 2 mumwaka.
  • Korohereza abanyamuryango kubakorera imishinga ibahesha inguzanyo no gukora ubujyanama mu icungamutungo ;
  • Gukemura neza amakimbirane yaboneka mu bacuruzi ;
  • Kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango ndetse n’ubw’abikorera ku giti cyabo kugira ngo babashe guhangana ku masoko (bahabwa amahugurwa, ingendo-shuri, …) ;
  • Guhagararira abikorera aho bikenerwa hose.

Ingamba mwikorezi  z’urugaga rw’abikorera

  1. Ubuvugizi bw’abikorera hagamijwe uburyo bwiza bwo gucuruza,
  2. Kubaka ubushobozi bw’abikorera,
  3. Guteza imbere kurushanwa ku masoko, kongera umusaruro no kwihangira imirimo,
  4. Guteza imbere ihanamakuru mu banyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera,
  5. Guteza imbere umurimo mu Rwanda.

Indangagaciro z’urugaga rw’abikorera mu Rwanda

  • Gutanga serivisi zizira amakemwa
  • Kuvumbura ibishya
  • Ubunyangamugayo
  • Gufatanya n’abandi.
  • Kubahiriza inshingano z’umunyamuryango wa PSF.

Murakoze, dufatanye twese nk’abanyamuryango ba PSF kwiteza imbere by’umwihariko, tudasize n’igihugu cyacu muri rusange.

Hits: 40

Bisangize abandi
YouTube
YouTube
WhatsApp chat